REPUBULIKA Y’U RWANDA UMUJYI WA KIGALI AKARERE KA GASABO UMURENGE WA RUTUNGA AMASEZERANO YO GUHABWA IMPANO Y’ IGARE Hagati ya …………………………………… ufite nimero y’irangamuntu ………………………… utuye mu Akagari ka ……………..Umudugudu wa …………………Umurenge wa ………………, ku ruhande rw’ uhawe igare, n’Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rutunga uhagarariwe na IYAMUREMYE François, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rutunga ku ruhande rw’utanze igare. Bagiranye amasezerano akurikira: Ingingo ya mbere: Icyo igare rizamara; Igare rihawe …………………….………………………...kugirano abashe gukora yiteze imbere ndetse ateze n’umuryango we imbere. Ingingo ya kabiri: Uburyo bw’imikoreshereze y’igare Igare rizajya rikoreshwa mu gutwara abantu n’ibintu (Transport) umusaruro uvuyemo uzaba ari uwa nyiri gare warihawe nk’impano ariko ntaburenganzira afite bwo kurigurisha,kurikodesha, kurikoresha nabi ndetse no kurikoresha ikindi gikorwa icyaricyo cyose kitari mu byavuzwe haruguru atabiherewe uburenganzira n’ubuyobozi bw’Umurenge. Mugihe igare ryapfuye uwarihawe azajya aryikoreshereza. Ingingo ya Gatatu: Uburyo bwo kwizigama. Uzahabwa igare agomba kubanza gufunguza konti muri Sacco kugirango abashe kujya yizigama mugihe igare rigize ikibazo abashe kurikoresha ,abashe no kuba yagura ikirenze igare m’uburyo bwo kwiteza imbere. Ntawuzahabwa igare atabanje kwerekana konti ye yafunguje muri Sacco azajya acishaho ubwizigame bwe Konti ye ubuyobozi bw’Umurenge buzajya buyisura burebe ko umugenerwabikorwa abasha kwizigama kugirango yiteze imbere nibusanga atizigama igare azaryamburwa rihabwe undi. Ingingoya ya Kane: Igihe amasezerano ashobora guseswa; Aya masezerano ashobora guseswa igare akaryamburwa mu gihe hagaragaye ko uwahawe igare ashatse kurigurisha ,cyangwa arifashe nabi n’ibindi bikubiye mu amasezerano mu igihe atabashije kubyubahiriza ,natabyubahiriza icyo gihe amasezerano azahita aseswa yamburwe igare rihabwe undi. Bikorewe i Rutunga, kuwa ……./……../2023 ABAGIRANYE AMASEZERANO: Uwahawe Igare …………………………….. UBUYOBOZI BW’UMURENGE IYAMUREMYE François Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rutunga